Amarushanwa ya SCRATCH ngo arafasha abana gushyira mu bikorwa ibyo biga

Abareba amarushanwa mpuzamahanga yiswe “SCRATCH” y’abana biga mu mashuri abanza bakorera kuri mudasobwa bahawe muri gahunda ya “mudasobwa imwe kuri buri mwana/OLPC”, bemeza ko afasha abo bana gushimangira ibyo biga mu ishuri, ndetse no kumenya imikorere ya bagenzi babo ku rwego mpuzamahanga.

Mudasobwa z’umushinga mpuzamamahanga wa OLPC zihabwa abana bo mu mashuri abanza (kuva mu wa kane kugera mu wa gatandatu) zibamo porogramu yitwa Scratch ifasha umwana gukora inyandiko n’igishushanyo bijyanye gifatwa nk’ikivuga ayo magambo; ibyo yabirangiza akabihinduramo ishusho irebwa nka filimi.

Abana bitabiriye amarushanwa mpuzamahanga ya Scratch ku wa 09 Gicurasi 2015 bakoze inyandiko zisobanura ahanini imiterere y’u Rwanda na gahunda za Leta nk’icyerekezo 2020, ibibazo bitandukanye hamwe n’ibisubizo byabyo bijyane n’amasomo biga mu ishuri.

Bamwe mu bana bitabiriye amarushanwa ya “scratch”.
Bamwe mu bana bitabiriye amarushanwa ya “scratch”.

Hirwa Aldo, wiga mu wa gatandatu ku ishuri ribanza rya Kicukiro, yibazaga akisubiza mu mushinga we uri mu rurimi rw’icyongereza ati “Ni uwuhe muperezida ukunda cyane ku isi? -Paul Kagame; Kubera iki? -Ni uko yatuzaniye amashuri n’uburenganzira bw’umwana”.

Mugenzi we, Izere Ange Vanessa wiga kuri Remera Catholique yakoze agafilimi k’igishushanyo cy’umwana wereka bagenzi be uko babyina, abereka inyifato n’amerekezo atandukanye umuntu yanyuramo abyina mu rurimi rw’icyongereza.

Uzamukunda Odette, umwigisha ku ishuri ribanza rya Kicukiro yagize ati “Ubumenyi bw’abana kuri mudasobwa ho mbona baradusize twe abarimu, kuko umwana agira umwanya uhagije wo kuzikoraho; bazi n’aho igihugu kigeze kuko bavuze ibyifuzo by’abaturage by’uko Perezida Kagame yakongera kwiyamamaza; ibi rero bibafasha gushimangira ibyo bize”.

Igihangano cya Izere.
Igihangano cya Izere.

Umushinga wa OLPC ukora za mudasobwa ukanafasha ibihugu bitandukanye byo ku isi kuzikoresha muri gahunda y’uburezi bw’abana, wavuze ko ushima umusaruro gahunda ya Scratch yatanze mu gihe cy’imyaka itatu imaze ikoreshwa n’abana biga amashuri abanza mu Rwanda.

Umuyobozi wungirije wa OLpC ku rwego rw’isi, Mariana Ludmila Cortes, avuga ko kwitabira amarushanwa ya Scratch bifitiye inyungu umwana, yo kumenya ibihangano byakozwe n’abandi bana b’ahandi ku isi no mu gihugu, bityo bakaba bahanahana ubumenyi.

Icyakora ngo nta marushanwa ya Scratch arahuza abana bose bo mu gihugu bafite mudasobwa za OLPC kuko abayitabira ari abo mu Mujyi wa Kigali gusa, nk’uko Umuhuzabikorwa wa gahunda ya mudasobwa kuri buri mwana, Kimenyi Eric yabivuze.

Kuva mudasobwa za OLPC zatangira gutangwa mu Rwanda muri 2009, ngo zimaze guhabwa abana ibihumbi 209 bari mu mashuri 448. Leta igaragaza ko kugira ngo ikoranabuhanga ryihutishwe kugera ku bana bose barenga miliyoni ebyiri, ari uko bakwihutira guha nkeya buri shuri, abana bagasangira mudasobwa.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ni primary Gusa yitabira scratch

Rafiki yanditse ku itariki ya: 30-11-2021  →  Musubize

MUKOMEZE MUTUVUGANIRE NO KURWEGO RW’ISI

THEOPHILE yanditse ku itariki ya: 18-12-2019  →  Musubize

tuzajya mumarusha azaba ryari

MUVAANDIMWE yanditse ku itariki ya: 23-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka